Abayobozi ba Ibuka-Sénégal biyemeje kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside

Babyiyemeje mu nama ya Komite Nyobozi yabaye kuri uyu wa 19 Ukwakira 2021, yari yateguwe na Ibuka-Sénégal ku bufatanye n’ubuyobozi bwa Ambasade y’u Rwanda muri Sénégal.

Ni inama yari igamije kumenyekanisha no kugaragaza imirongo migari ikubiye muri gahunda y’ibikorwa bya Ibuka-Sénégal, nyuma yo gushingwa tariki 5 Nzeri uyu mwaka.

Umuyobozi wa Ibuka-Sénégal , Yves Munama Rwogera, yagaragaje ko mu byo bashyize imbere ari ukurwanya ingengabiterezo ya Jenoside no guhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bari hirya no hino ku Isi.

Yavuze ko Ibuka-Sénégal izagira uruhare mu kwigisha urubyiruko rwo muri Sénégal no mu bindi bihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nk’uko biri mu nshingano za Ibuka.

Ni inshingano zirimo kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, binyuze mu bikorwa byo kwigisha urubyiruko n’abandi bantu ayo mateka, kandi izanagira uruhare mu gutegura ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Abagize Komite nyobozi ya Ibuka-Sénégal bagaragaje ko kubera ikoranabuhanga, Isi yabaye umudugudu bityo bakaba bashishikariza buri wese harimo n’inshuti z’u Rwanda, gutahiriza umugozi umwe mu kwamagana abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukwirakwizwa cyane n’abahekuye u Rwanda kimwe n’ababafasha muri uwo mugambi wo gusubiza inyuma intambwe Abanyarwanda bagezeho mu bumwe n’ubwiyunge.

Ikindi ni uko bazategura ibiganiro bigamije kurushaho gusobanura amateka y’u Rwanda harimo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Karabaranga Jean Pierre, yashimye iyo gahunda ya Ibuka- Ibuka-Sénégal agaragaza kandi ko Ambasade izabafasha muri gahunda bafite, ari amahugurwa y’abanyamuryango ba Ibuka by’umwihariko urubyiruko.

Yabasabye kuzakomeza gushishikariza urubyiruko kwitabira gahunda zinyuranye bategurirwa zirimo n’Itorero, bigiramo byinshi harimo n’amateka y’u Rwanda n’indangagaciro zikwiye kuranga Umunyarwanda.

Amb Karabaranga yibukije ko bose bakwiye gutanga umusanzu muri urwo rugamba rwo kurwanya abagambiriye gucamo ibice Abanyarwanda bakoresheje imbuga nkoranyambaga.

Ambasade y’ u Rwanda muri Sénégal kandi itangaza ko izabafasha gushaka abatanga ibiganiro kuko mu gihugu cya Sénégal hari inshuti z’u Rwanda zirimo n’abanditse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.